Innocent Musabyimana yasabiwe koherezwa mu Rwanda
By crwiyereka - Sat Feb 02, 9:34 pm
Ubutabera bwigihugu cyubufaransa kuri nuyu wa gatatu bwatangaje ko Innocent Musabyimana, uherutse gutabwa muri yombi mu bufaransa acyekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi yoherezwa kuburanira mu Rwanda.
Ihuriro ry’imiryango ya Societe civile mu bufaransa ryiyemeje gukurikirana no kugeza mu nkiko abacyekwaho kugira uruhare muri jenoside bihishe mu Bufaransa, rivuga ko iki cyemezo ari kiza cyane, ariko kandi ngo ku rundi ruhande ngo ntawabyizera neza kuko hagiye hafatwa ibyemezo byinshi byo kohereza mu Rwanda abacyekwaho kugira uruhare muri jenoside ariko bikarangira urukiko rusubiramo imanza rubyanze nkuko Alain Gauthier yabitangarije Radio10.
Ihuriro ryimiryango ya Societe civile mu bufaransa ryiyemeje gukurikirana no kugeza mu nkiko abacyekwaho kugira uruhare muri jenoside rivuga ko ritazatezuka ku nshingano yaryo yo gukurikirana aba bantu.
Innocent Musabyimana, wimyaka 40, yafatiwe ahitwa Dijon ku itariki ya 18 Mutarama, ubushinjacyaha bw’uRwanda bumukurikiranyeho ibyaha bitandatu birimo jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, ubuhotozi, ibyaha byibasiye inyokomuntu, gufata ku ngufu ndetse no kuba mu mashyirahamwe yabanyabyaha. Ibi byose ngo bikaba byarakozwe mu 1994, ubwo habaga jenoside yakorewe abatutsi




I’ve been exploring for a little for any high-quality articles or weblog posts in this sort of space . Exploring in Yahoo I finally stumbled upon this site. Studying this info So i’m satisfied to convey that I have a very good uncanny feeling I came upon just what I needed. I so much indisputably will make certain to do not forget this website and provides it a look on a constant basis.