11:25 am - Sunday 20 April 2014

Muri Kivu y’amajyaruguru hongeye kwaduka imirwano

By Patrick Muneza - Fri Nov 16, 8:00 am

Abarwanyi ba M23

Amakuru ava mu gisirikare cya Kongo aravuga ko mu gace kitwa Kibumba, mu birometero 30 ugana mu majyaruguru y’umugi wa Goma muri  kivu ya ruguru, umutwe wa M23 wakozanyijeho n’ingabo za RDC.

Umuvugizi wa batayo ya 8 mu gisirikare cya Congo, colonel Olivier Hamuli, arashinja umutwe wa M23 kuba wateye ibirindiro bya gisirikare byari biri mu burasirazuba bwa Kibumba, guhera  saa mbiri za mu gitondo.

Gusa ariko nubwo igisirikare cya kongo kivuga ibi, umutwe wa M23 wo urabihaka ahubwo ukavuga ko ari igisirikare cya kongo cyabateye. Nkuko umuvugizi wa M23 Colonel  JMV Kazarama yabibwiye umunyamakuru wa Radio10 Patrick Muneza mu kiganiro bagiranye kumurongo wa telephone kuwakane taliki 15 Ugushyingo 2012.

Kugeza magingo aya biragoye kugirango bimenyekane neza uwaba yarabaye nyirabayazana w’intambara zongeye kwaduka hagati y’ingabo za leta FARDC n’umutwe wa M23.

 Cyuzuzo Jeanne d’Arc

1 Comment

Comments are closed on this post.
Comments -49 - 0 of 1First« PrevNext »Last
  1. avatar

    We are a group of volunteers and starting a brand new scheme in our community. Your web site provided us with helpful information to work on. You have performed a formidable task and our whole community might be grateful to you.

Comments -49 - 0 of 1First« PrevNext »Last

Have Your Say

Comments are closed on this post.