03:55 am - Sunday 20 April 2014

Umuryango FPR-Inkotanyi urabeshyuza amakuru atangwa na the Financial Times

By Patrick Muneza - Tue Oct 16, 7:13 pm

Christophe Bazivamo Visi prezida w'umuryango FPR-Inkotanyi

Umuryango FPR-Inkotanyi uragaragaza ko udashobora kubangamira imikorere myiza mu gihe ngo icyo ushyize imbere ari uko igihugu kigendera ku mategeko. Ibi FPR-Inkotanyi irabitangaza mu gihe ikinyamakuru The Financial Times giherutse gusohora inkuru ivuga ko ngo FPR yigaruriye ubucuruzi bukomeye ku buryo no mu gatanga amasoko habamo ikimenyane.

Mu kwezi gushize kwa cyenda, nibwo iki kinyamakuru The Financial Times cyo mu gihugu cy’Ubwongereza cyanditse inkuru ivuga ko umuryango FPR-Inkotanyi uri ku butegetsi mu Rwanda ari umwe mu mitwe ya politiki ifite ubukire buhambaye mu karere ndetse no ku isi muri rusange.

The Financial Times ikomeza ivuga ko FPR ifite ibigo by’ubucuruzi bya Crystal Ventures harimo icyubaka imihanda, uruganda rw’amabuye n’amategura, amaduka acuruza ikawa mu mujyi wa Kigali nahandi. Iki kigo cy’ishoramari, Cyrstal Ventures, ngo gifite umutungo urenga amadolari miliyoni magana atanu.

The Financial Times ivuga ko icyi kigo cy’ishoramari cya FPR gifite abakozi ibihumbi birindwi, ku buryo aricyo cya kabiri mu Rwanda mu gutanga akazi nyuma ya Leta.

Hagati aho umuryango FPR-Inkotanyi uravuga ko ibigo byubucuruzi byawo atari ibanga kuko bikorera ku mugaragaro, kandi ngo kuba umutwe wa politiki wakora ibikorwa byubucuruzi nta kosa ririmo, ngo bipfa kuba bikurikije amategeko igihugu kigenderaho.

Gusa ariko ngo nubwo ibikorwa byubucuruzi byemewe, ku rundi ruhande ikinyamakuru The Financial Times cyo kivuga ko abacuruzi bo mu Rwanda baganiriye nacyo binubira uko FPR, ngo yigaruriye ubucuruzi bukomeye ku buryo no mu gutanga amasoko habamo ikimenyane.

Hagati aho ariko kuri ibi, umuryango FPR-Inkotanyi wo uragaragaza ko udashobora kubangamira imikorere myiza mu gihe icyo ushyize imbere ari uko igihugu kigendera ku mategeko. Byongeye kandi ngo igihe cyose habaye gupiganirwa amasoko siko uyatsindira. Christophe Bazivamo.

Kimwe nibindi bigo byose byubucuruzi, ibigo byubucuruzi byumuryango FPR-Inkotanyi nabyo ngo bifite abayobozi babishinzwe nuburyo imikorere yabyo yakomeza gutera imbere.

Ferdinand Uwimana

Have Your Say

Comments are closed on this post.