07:33 pm - Saturday 19 April 2014

Congo: M23 yamaze kwigarurira ahabaga ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda n’iza Congo

By Patrick Muneza - Thu Sep 06, 10:33 am

Abarwanyi ba M23

Nyuma y’uko ingabo z’ uRwanda  umutwe udasanzwe  (special forces) zari zaragiye muri congo Kinshasa gufatanya n’ingabo za Leta FARDC kurwanya umutwe wa FDLR  zitahutse, umutwe wa M23 utavuga rumwe na Leta ya Congo wamaze kwigarurira uduce twacungwaga n’izi ngabo.

Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi, Ingabo z’u Rwanda zigize umutwe udasanzwe zari zagiye muri Congo kurwanya  umutwe wa FDLR, zikaba zaravuyeyo,  uduce zarimo twa Katwiguru,  Kiseguro na Kaunga ho muri Rutshuru, twamaze kugera mu maboko ya M23.

Radio okapi ikomeza ivuga ko Kuva ingabo z’u Rwanda zahava, FDLR yatangiye kuhafata, kuva tariki ya 1 Nzeri 2012, maze ku itariki ya 3  na M23 nayo iraza ihavana FDLR itarwanye cyakora nibura urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu gihe kingana n’iminota 10.

Ibi bibaye mu gihe muri iki cyumweru abayobozi b’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari bazahurira i Kampala muri Uganda kugira ngo bahe agaciro amasezerano bemeje yo gushyiraho ingabo zidafite aho zibogamiye, zizacunga umutekano ku mupaka wa Congo n’u Rwanda.

Bumwe Ritha

Have Your Say

Comments are closed on this post.