10:40 pm - Saturday 19 April 2014

Inkongi y’umuliro yivuganye abanyeshuli 8 muri Kenya

By Patrick Muneza - Fri Aug 24, 3:17 pm

Ishuli rya Asumbi Girls

Mu gihugu cya Kenya abanyeshuri umunani bo mu ishuri rya Asumbi Girls bahiriye mu nzu bararagamo ubwo yafatwaga ninkongi yumuriro.

Kugeza magingo polisi muri iki gihugu iratangaza ko icyaba cyateye iyo nkongi yumuriro kigikorwaho iperereza. Gusa ministre wintebe Raila Odinga yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse.

Amakuru yibiro ntaramakuru by’abafaransa aravuga ko mu mwaka wa 2001, aribwo muri iki gihugu haherukaga kuba impanuka ikomeye y’abanyeshuri bahiriye mu nyubako bararagamo, dore ko icyo gihe hapfuye abagera kuri 60.

Hagati aho muri  Kenya, polisi yatangaje ko igiye gutegura ibiganiro byamahoro hagati y’amoko abiri Orma na Pokomo ahora ahanganye, dore ko imvururu aherutse kugirana zahitanye abantu 52 bicishijwe imihoro abandi nabo bagatwikwa ari bazima.

Ifoto:www.newstimeafrica.com

Ferdinand Uwimana

Have Your Say

Comments are closed on this post.