02:40 pm - Monday 21 April 2014

Polisi y’URwanda yagaragaje agatsiko k’abajura yataye muri yombi n’ibyo bibye

By Patrick Muneza - Thu Aug 09, 1:20 pm

Umuvugizi wa polisi y’igihugu,Superintendent Théos Badege  araburira abaturage kujya bamenya neza abaturanyi babo n’ibyo bakora kuko benshi mu bakora imirimo itazwi ari bo bitwikira ijoro bakiba.

Nyuma yuko polisi y’igihugu ikurikiranye ikabasha guta muri yombi agatsiko k’abajura bayogoje uduce dutandukanye two mu mujyi wa Kigali,kuri uyu wa gatatu yagaragaje abasore n’abagabo bagera kuri 20 yataye muri yombi ikabambura ibintu bitandukanye birimo televizeri nini 10,mudasobwa 17 zigendanwa n’ibindi byuma bya electroniques.

Nk’uko umuvugizi w’igipolisi cy’URwanda,Superintendent Theos Badege yabisobanuye ngo ako gatsiko kagizwe n’abantu benshi kandi kubatse imikoranire.muri ako gatsiko k’abajura batawe muri yombi,buri wese afite inshingano,bamwe ni ugutwara imodoka,abandi ni ukwinjira aho bagiye kwiba bagaterura ibintu naho abandi ni ukubicuruza.

Bamwe muri abo bajura baganiriye na Radio 10 aho bacumbikiwe kuri station ya polisi ku Kicukiro,basobanuye ko ibyo bibaga babikuraga mu mirenge ya Kicukiro na Kacyiru bakabijyana i Nyamirambo.Ibi ngo bakaba barabikoraga bitwaje imihoro,za tourne-vices n’utundi dukoresho tw’utwuma.Tubabajije niba ibyo bikoresho bitwazaga bitari ibyo kwica abantu igihe babaguye gitumo, umwe muri bo yagize ati : « rwose ntabwo twicaga abantu »

Nyuma yo kugaragaza abo bajura batawe muri yombi bakanamburwa ibyo bibye,umuvugizi wa polisi y’igihugu,Superintendent Theos Badege yaburiye abaturage kujya bamenyana n’abaturanyi babo,bagasobanukirwa imirimo bakora kuko akenshi bene abo bajura baba ari ba basore birirwa banywa inzoga zihenze n’amatabi bwakwira bakitwikira ijoro bagiye kwiba.

Nubwo bigaragara ko ubu bujura bukaze kandi bukorwa mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali,umuvugizi wa polisi y’igihugu yavuze ko ashimira abaturage kuba baragize uruhare mu itahurwa rw’ako gatsiko k’abajura,akaba yasabye ko bakomereza aho.

Florent NDUTIYE

 

Have Your Say

Comments are closed on this post.