12:39 am - Thursday 24 April 2014

U Rwanda nta nkunga ruha inyeshyamba zirwanya leta ya Congo – Kagame

By Patrick Muneza - Tue Jul 24, 12:07 pm

Perezida Paul Kagame

Umukuru w’U Rwanda yabitangaje kuri uyu wa mbere ubwo yayoboraga umuhango wo gutangiza ishuri rya gisirikare rizajya ryigisha abasirikare bakuru kuva ku rwego rw’ipeti rya major kugera kuri Colonel.

Mu ijambo rye Perezida KAGAME yibanze cyane cyane ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu karere by’umwihariko muri Congo Kinshasa,aha akaba yongeye gushimangira ko nta nkunga U Rwanda rwigeze rutera umutwe urwanya ubutegetsi muri Congo Kinshasa.

Umukuru w’igihugu akaba yaragize ati:”Intwaro bafite bakoresho ni izabo, ni izo mu gihugu cyabo nta n’isasu na rimwe tubafashisha,iyo tuba twarabikoze mu by’ukuri twabyemera kuko twaba twarabikoze dufite impamvu ifatika, ariko nta nyungu n’imwe yadutera gushyigikira iyo mirwano ahubwo igihabanye nabyo nuko twakoze ibishoboka ngo tuyikumire, tujyira inama guverinoma ya Congo ndetse n’umuryango mpuzamahanga utajya wumva ukuri”

Perezida wa Repubulika y’URwanda yaboneyeho kuvugira imbere y’abasirikare bakuru 45 batangiye amasomo muri iryo shuri ni ikijyanye no guhagarikwa kw’inkunga leta zunze ubumwe z’Amerika zageneraga ingabo z’URwanda.aha Paul KAGAME akaba yavuze ko kuvuga ngo  inkunga ya miliyoni 200 z’amadolari yahabwaga ingabo z’URwanda na leta zunze ubumwe z’Amerika yahagaritswe ari icyasha no gutesha agaciro RDF n’izina ry’igihugu cy’URwanda.

Iri shuri ryitwa Rwanda defense force command and staff college rikaba risimbuye iryahoze ryitwa Rwanda military academy.akarusho k’iri shuri nuko rigiye kuzajya ryigisha abasirikare bakuru ibijyanye n’amateka y’URwanda ku buryo bwimbitse,ikindi nuko URwanda rutazongera gusohora amafaranga yo kubohereza mu mahanga kuko inyigisho bazajya baziherwa muri iryo shuri.

Perezida KAGAME akiri I Nyakinama yaboneyeho kubwira abo basirikare bakuru ko ubumenyi bazakuramo bazabukoresha mu kurushaho guharanira ubusugire bw’igihugu ndetse no guharanira ko abanyarwanda bakomeza kuba abo bari bo.

Florent NDUTIYE

Have Your Say

Comments are closed on this post.