Iserukira muco rya Sinema mu Rwanda rirakomeje
By Patrick Muneza - Tue Jul 24, 11:43 am
Nkuko bisanzwe buri mwaka Rwanda Film Festival itegura iserukiramuco rigamije kwimakaza umuco wa sinema mu Rwanda. Uyu mwaka wa 2012, iri serukiramuco rikaba ryariswe ” My Voice, My Identity”.
Iri serukiramuco rya Sinema kunshuro ya 8 rikaba ryaratangiriye muntara zose z’uRwanda taliki 14, kurwego rw’igihugu rikaba ryaratangijwe kumugaragarao kuwagatandatu taliki 21 Nyakanga 2012 kumugoroba muri Serena Hotel
Mu gufungura iki gikorwa ku mugaragaro hanerekanwe Filimi yitwa The First Grader ikaba ari filimi yakorewe mu gihugu cya Kenya ivuga ku musaza w’imyaka 85 witwa Kimani Ng’ang’a Maruge wagiye kwiga mu mashuli abanza nyuma yo kumva ko umukuru w’igihugu cya Kenya yatangije gahunda y’ uburezi kuri bose.
Usibye kandi iyo filimi yakiniwe muri Kenya, muri iriserukira muco harimo n’izindi filimi zitandukanye zivuga ku Rwanda, hano twavuga nk’iyitwa Rwanda 17, y’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique mu mwaka wa 2011.
Biteganijwe ko iri serukiramuco rikomereza mu mugi wa kigali kuva taliki 21 kugeza taliki 26.
Patrick Muneza



