02:05 pm - Thursday 23 May 2013

M23 yasabye ihagarikwa ry’imirwano kugirango hakorwe ibizamini

By Patrick Muneza - Tue Jun 26, 12:49 pm

Iburyo ni Colonel Vianney Kazarama

Kucyumweru Taliki 24 Kamena umutwe w’abarwanyi ba M23 brawanya Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo basabye ko habaho agahenge kugirango abanyeshuli bakora ibizamini bisoza amashuli babashe kubikora mumutekano usesuye.

Nkuko Radio10 yabibwiwe n’umuvugizi wa M23 Colonel Vianney Kazarama, ngo ibyo babikoreye kugirango berekane ko bakunda igihugu cya Kongo n’abaturage bacyo. Yavuze ko kuva kucyumweru hatangwa icyo cyifuzo kugera kuwa Kabili taliki 26 Kamena 2012 ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zitarongera kurasa bigaragaza ko nazo zaba zarakiriye neza icyo cyifuzo.
Colonel Kazarama avuga ko kuba bivugwa ko ibyo babikoreye umubare munini w’abana babarwanyi bafite mugisirikare cyabo ari ukubeshya, ahubwo avuga ko abasirikare bafite ari abahoze barwana nakera kuburyo ari abantu bakuze. Yatangarije Radio10 ko Nyuma y’ibizamini ibikorwa byagisirikare bizasubukurwa, bitewe n’uko ngo Leta ya Congo ngo yaba imaze gukusanyiriza muri ako arere ka Kivu y’amajyaruguru abasirikare bagera ku bihumbi 20.

Kugeza ubu ariko kuruhande rw’ingabo za FRDC ntacyo ziratangaza kubyerekeye icyifuzo cy’uyu mutwe wa M23 kubijyanye n’ihagarikwa ry’imirwano rigamije korohereza abanyshuli gukora ibizamini bisoza amashuli.

Ifoto:TV5 Monde

Patrick Muneza

Have Your Say

Comments are closed on this post.