09:23 pm - Thursday 17 April 2014

I Kigali hizihijwe umunsi mpuzamahanga wa muzika

By Patrick Muneza - Fri Jun 22, 8:43 am

Taliki 21 Kamena ni umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wa Muzika, uyu mwaka uyu munsi ukaba warizihirijwe hano ikigali aho abakaraza bagera ku 139 bari bahuriye i Kigali, mu birori byo kwizihiza uyu munsi.

Mubitabiriye uyu munsi harimo abakaraza

- 27 bo mu itorero Imena (Umujyi wa Kigali )

- 15 bo mu itorero  Imanzi (Intara y’iburasirazuba)

- 30 bo mu itorero  Twizerane (intara y’uburengerazuba)

- 15 bo mu itorero  Urugangazi (Intara y’amajyaruguru)

- 52 bo mu ngoma Nshya (Intara y’amajyepfo)

Uyu munsi mpuzamahanga wa Muzika ukaba warizihijwe ku nshuro ya 31. Uyu munsi kandi ukaba wizihizwa mubihugu bigera ku 100hirya no hino ku isi, aho abahanzi batandukanye bahurira hamwe murwego rwo guhuza ibyishimo.

Uyu mwaka ishuri ry’abafaransa ” l’Institut français du Rwanda (IFR)” rikaba ryaragize uruhare ruboneka mu itegurwa ry’uyu munsi mpuzamahanga, ahatoranijwe ingoma nk’ igikoresho cya Muzika, nka kimwe mubikoresho bya muzika bigaragaza umuco nyarwanda kandi kizwi hirya no hino ku isi kubera imbaraga Ingoma zifite.

Hakaba haratoranijwe Inzu ndende mumugi wakigali yitwa Kigali City Tower ngo abe ariho habera ibyo birori, kuko ngo iyo nzu igaragaza iterambere uRwanda rumaze kugeraho.

Patrick Muneza

  • Comments Off
  • 1 Star2 Stars3 Stars4 Stars5 Stars (1 votes, average: 5.00 out of 5)
  • 1448 views
  • Email Email
  • Print

Have Your Say

Comments are closed on this post.