Kwishyura indishyi z’akababaro kubacitse ku icumu bikwiye kwihutishwa
By Patrick Muneza - Fri Jun 22, 7:16 am
Abacitse ku icumu rya jenoside barasaba ko mu gihe hihutishwa izindi gahunda nko gufungwa kw’inkiko gacaca,no guhabwa indishyi z’akababaro bikwiye kwihutishwa na leta.
Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batangarije Radio 10 mu kiganiro twagiranye,bakaba bagaruka ku ifungwa ry’inkiko gacaca ndetse no kuba ikibazo cy’indishyi z’akababaro na n’ubu kitarakemurwa.
Abo twaganiriye bavuga ko uko leta yafunze imirimo y’inkiko gacaca ari nako ikwiye kwihutisha ikibazo cy’indishyi z’akababaro bagomba kwishyurwa bakomeje gusaba.
Tukimara kumva impungenge abacitse ku icumu rya jenoside bagaragaza,twavuganye ku murongo wa telefoni na Jean de Dieu Mucyo,umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside.Muri icyo kiganiro yagize ati : « ni byo koko bakomeje gusaba indishyi z’akababaro ariko icy’ingenzi navuga nuko leta y’URwanda ifite ubushake bwo kuzashyiraho itegeko ry’ikigega cy’indishyi z’akababaro ku barokotse »
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside niyo yahawe inshingano zo gukomeza zimwe mu nshingano zari zarahawe urwego rushinzwe inkiko gacaca. Inkiko gacaca zashojwe ku itariki ya 18 Kamena uyu mwaka.
Photo : Jean de Dieu MUCYO,CNLG
Florent NDUTIYE




