02:40 pm - Monday 21 April 2014

BURUNDI : Gukoresha ikoranabuhanga ni ingenzi mu itumanaho ariko kurikoresha bigomba kwitonderwa

By Patrick Muneza - Mon May 28, 7:50 pm

Ibi ni ibyagarutsweho n’impuguke zitandukanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga,itumanaho ndetse n’itangazamakuru.Izo mpuguke ziteraniye i Bujumbura ahatangijwe inama mpuzamahanga ku iterambere ry’itangazamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga.

Iyi nama ihuje ibihugu bitandukanye byo mu karere k’ibiyaga bigari,ibyo muri Afrika y’Uburasirazuba ikaba yanitabiriwe n’impuguke mu itangazamakuru ziturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Ubwo yafunguraga iyi nama,ministre w’UBurundi ufite itumanaho mu nshingano ze,Concilie Nibigira yagarutse ku kamaro ko guteza imbere ikoranabuhanga mu itangazamakuru.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Radio 10,minisitiri Concilie NIBIGIRA yavuze ko asanga ubufatanye bwabayeho mu gutegura no kwitabira iyi nama y’ingirakamaro butanga icyizere ko iryo koranabuhanga nizihuta rigafasha ibihugu by’Afurika gukataza mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Tumubajije icyo bari gukora ngo iryo tumanaho niritera imbere rizabashe gukoreshwa mu buryo bwiza,yasubije ko ubu ntacyo yabivugaho gusa ko batazajya barebera ikibi gikorwa,ahubwo bazajya bereka abakoresha iryo tangazamakuru ibyemewe n’amategeko ndetse n’ibitemewe n’amategeko.

Zimwe mu ntumwa zaturutse mu Rwanda zadutangarije ko ziteguye gusangira no kungurana ibitekerezo n’abaturutse mu bindi bihugu kugirango basenyere umugozi umwe mu guteza imbere ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira zihutisha iterambere ry’ibihugu.

Abafashe ijambo bose ku munsi wa mbere w’iyi nama bagiye bakomoza ku ntambwe URwanda rwasizeho ibindi bihugu mu ikoranabuhanga

Florent NDUTIYE, Bujumbura-Burundi

Have Your Say

Comments are closed on this post.