06:50 am - Saturday 19 April 2014

Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe isaba isi yose kwamaganira kure Jenoside

By Patrick Muneza - Wed Apr 11, 5:40 pm

Umuryango w'Afrika yunze ubumwe yibutse Jenoside yakorewe abatutsi.

Kuba amahanga ntacyo yakoze kugira ngo abashe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bigereranywa kimwe n’abicanyi bashyize mu gikorwa Jenoside mu Rwanda mu mwaka w’i 1994. Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Perezida wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe, Dr Jean Ping yagize ati :”Kwibuka Jenoside yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100 gusa ni igikorwa nyamukuru kuko tutabikoze twaba twirengagije ukuri ahubwo ibyabaye mu Rwanda bigomba kutubera isomo”.

Yaboneye umwanya wo kwibutsa abantu batandukanye ko Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe mu mwaka wa 2012 yihaye intego yo gushimangira ku biganiro by’indangagaciro mu rwego rwo kubumbatira amahoro no kurwanya ingengabitekerezo z’ubwicanyi mu rwego rwo kurinda abantu.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Prof. Joseph Nsengimana uruhagarariye muri Ethiopia yavuze ko mu rwego rwo kubaka ejo hazaza u Rwanda rwiteguye kubabarira umuntu wese wagize uruhare muri Jenoside ariko usabye imbabazi by’ukuri.

Igikorwa cyo kwibuka cyahuje Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ethiopia, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Ato Hailemariam Dessalegn, Perezida wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe (AU), Dr. Jean Ping n’Intumwa y’u Rwanda Prof Joseph Nsengimana.

 

Source: Igihe.com

Have Your Say

Comments are closed on this post.