05:02 pm - Wednesday 16 April 2014

Amakimbirane mu bahanzi bakuze n’abato ni amafuti-Dorcy Rugamba

By Patrick Muneza - Wed Apr 04, 8:11 am

Dorcy Rugamba muri Studio ya Radio10

Mu buhanzi bwo Rwanda cyane cyane mu baririmbyi hakunze kugaragara ikitwa amakimirane y’urungano (Intergenerational Conflict) gikunze gutandukanya abahanzi bagezweho bakora injyana zigezweho n’abakuru, Dorcy Rugamba umuhungu wa Rugamba Sipiriyani asanga aya ari amafuti adafite ishingiro.

Yashimangiye ko aya makimbirane adakwiye ahubwo abahanzi bose baba bakwiye kuzuzanya kugirango batere imbere.

Ati :”Umuntu wese ufite ibintu akora bigakundwa nawe ni ingufu z’igihugu, abahanzi bakora traditional (umuco gakondo) ntabwo bakwiye guhangana n’abakora modern (injyana zigezweho), ni amahane y’ubusa.”

Dorcy Rugamba abona ahubwo abahanzi baretse ayo makimbirane bagakorera hamwe, bakigishanya, bagahugura aribyo byiza kuko umuntu ashobora kubikunda byose kuko ashobora gukunda Hip hop ariko akanakunda injyana z’umuco gakondo w’Abanyarwanda.

Ariko asaba abahanzi bakizamuka ko bajya begera ababanjirije bakungurana ibitekerezo no kugira impamyi ya byinshi byo mu muco nyarwanda banihatira kumenya iby’ababanjirije kuko byaba bitumvikana kuba uri umuhanzi utazi abakubanjirije abigereranya no kuba waba uvuga ko uri umwanditsi w’ibitabo ariko ukaba nta gitabo nakimwe wasomye.

Agira ati :”Niba ukora Hip hop ivuga ibibazo byacu bijyanishe n’umuco wacu tugire Hip hop y’u Rwanda nk’uko habaho Hip hop y’Abafaransa itandukanye n’iy’Abanyamerika”.

Byumwihariko Dorcy Rugamba avuga ko uretse abahanzi batari bake bakera, abakiriho n’abatakiriho akunda n’ab’iki gihe nka Jay Polly na Westley Ruzibiza.

Ifoto: Radio10

Source: Igihe.com

Have Your Say

Comments are closed on this post.