06:41 pm - Thursday 24 April 2014

Akarere gakennye cyane muri Kenya kavumbuwemo peteroli

By Patrick Muneza - Fri Mar 30, 11:04 am


Raila Odinga

Ni ubwa mbere havuzwe peteroli mu karere ka Turkana kegereye umupaka wa Kenya na Etiyopiya, icyakora ntabwo uko ingana byatangajwe.

Ubusanzwe abaturage bo muri aka karere bahorana ibibazo by’amapfa akunze kuhibasira, ni aborozi ariko usanga ahanini babeshejweho n’ubufasha bw’imiryango itegamiye kuri leta itabara imbabare. Bafite imico yihariye ndetse n’ururimi rwabo. Ni muri urwo rurimi abaturage bakozemo indirimbo zo kwishimira ikimenyetso cy’amajyambere agiye kugera mu gace kabo icyakora abenshi bavuga ko amajyambere ya peteroli akunze kugendana n’imvururu, aba baturage ndetse n’ubuyobozi bwaho bukaba ntacyo burabitangazaho.

Ministri w’intebe wa Kenya Raila Odinga abajijwe iki kibazo yasubije ko hari byinshi bigiye gusuzumwa mbere yo gushyira mu bikorwa gahunda yo gucukura iyi petrole. Ibi bikorwa by’abashakashatsi ariko byahuriranye n’uko n’ubundi aka karere kari kazanywemo ibikorwa by’amajyambere by’amashanyarazi aturuka ku muyaga byashyizwe ku nkombe z’ikiyaga cya Turkana, bikaba bishobora gukura abaturage baho muri rusange mu bwigunge baterwaga n’imiterere y’agace batuyemo.

Jane Uwimana

Have Your Say

Comments are closed on this post.