06:50 am - Saturday 19 April 2014

Moto zifite umwanya wa mbere mu binyabiziga bigira impanuka zihitana ubuzima bw’abantu benshi muri Uganda.

By Patrick Muneza - Thu Mar 29, 11:19 am

Bodaboda

Moto izwi ku izina rya Boda Boda muri Uganda niyo umunyamakurukazi,Gloria Nakiyimba wa radio mpuzamahanga y’ubafaransa RFI  yise Silent Killers muri Uganda, bisobanuye ngo umwicanyi udasakuza.

Boda Boda ni uburyo bwihuse bwo gutwara abantu muri Uganda yose ndetse no mu murwa mukuru w’iki gihugu Kampala by’umwihariko. Iyo imodoka zabaye nyinshi mu mihanda banyuranyuranamo bakageza umuntu iyo ajya mu buryo bwihuse. Abantu kandi bashobora kwicaraho ari benshi, abashobora gukwirwaho nibo bajyaho.

Icyakora izi moto ngo ziri ku mwanya wa mbere mu binyabiziga biteza impanuka ndetse inyinshi zigatwara ubuzima bw’abantu. Doctor Robert Wongoda ni umuganga mukuru mu bitaro by’icyitegererezo byita ku nkomere byitwa Mulago National Referral Hospital, avuga ko inkomere ndetse n’iimirambo ibagezwaho mu bitaro kuri ubu umubare munini uba ari uw’abagendaga kuri Boda Boda.

Icyakora ngo ibibazo bya boda boda si uguhitana cyangwa kumugaza abantu gusa kuko ahanini n’amabandi akunze kuzifashisha yiba abantu, cyangwa se umushoferi yanyura ahantu hiherereye hatabona nijoro amabandi akaba yamugwa gitumo akamuhitana, moto ndetse n’ayo yakoreye yose akaba aribwe.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri polisi ya Kampala Lawrence Niwabiine, avuga ko mu mwaka ushize abantu 155 baguye mu mpanuka za boda boda. Icyakora ubutumwa yatanze bwari ubwo gusaba abagenda mu mujyi wa Kampala kwirinda boda boda cyane cyane mu masaha ya nijoro.

 Jane UWIMANA

Have Your Say

Comments are closed on this post.