06:23 pm - Thursday 17 April 2014

Radio 10 imfura mumaradio yigenga imaze imyaka 8 ikorera abanyarwanda.

By Patrick Muneza - Wed Mar 28, 4:59 pm

Eugene Nyagahene umuyobozi mukuru wa Radio10

Kuva taliki 28 Gashyantare umwaka wa 2004 nibwo Radio 10 yatangiye kumvikana muRwanda. Hari hashize imyaka igera ku icumi mu Rwanda hatumvikana Radio yigenga, nyuma y’uko imwe mumaradio yigenga yari yashyizweho mbere y’umwaka wa 1994 yari yahembere urwango n’ubwicanyi mubanyarwanda bikaza kugera ubwo habaho Jenoside yibasiye abatutsi mumwaka wa 1994. Radio10 ikaba ariyo  radio yigenga yabimburiye izindi nyuma y’ayo mahano yagwiriye uRwanda. Ikaba yaratangiye ikorera ku Irebero. Mubanyamakuru bayitangiye hakaba harimo abanyamakuru bakunzwe n’abantu benshi barimo Malino, Virgile, Jabo Jean Marie, Innoc Bahati, Arnaud G, Eddy Kamoso, Garou n’abandi. Nyuma y’umwaka Umwe Radio10 yaje kwimukira mu nyubako nshya ya TELE10 kugishushu ari naho ikorera kugeza magingo aya. Bwana  Eugene Nyagahene  washinze Radio10 avuga ko yayishinze mu rwego rwo gufasha itangazamakuru ry’u Rwanda gutera imbere, ndetse bikaba byarimo no guhanga imirimo mugufasha abantu bazi itangazamakuru kubona aho bisanzura.  Kubwa Cédric Pierre Louis, ukuriye Radio 10  avuga ko intambwe Radio 10 imaze gutera ishimishije kuri ubu ikaba ifite ibiganiro bikunzwe n’abantu cyane, birimo nk’urubuga rw’imikono ruba iminsi yose kuva isaa yine, amakuru ya Radio10, ibiganiro nka Dr love, Help me to understand n’ibindi.

Gahunda  ziri  imbere.

Ubwo radio 10 yizihizaga imyaka umunani imaze igeza kubanyarwanda ibiganiro byayo, Umuyobozi mukuru wayo bwana Eugene Nyagahene yatangaje ko hari gahunda yo gutuma ibiganiro bya Radio10 byumvikana hose muRwanda mugihe kitari kirekire, hari kandi gahunda yo gufungura ishami rya Radio10 iBujumbura. Nyuma y’aho Radio 10 ibereye ubukombe rero hari gahunda yo gushyiraho televoziyo  TV10, nayo izaza yunganira Radio10 mukugeza kubanyarwanda ibiganiro bitandukanye. TV10 bikaba biteganijwe ko izatangira mugihe cy’amezi atanu ari imbere.

Mubikorwa bya Radio10 rero ngo hazakomeza kwibandwa kugufatanya n’ibindi bitangaza makuru, nkuko isanzwe ifatanya na BBC Gahuzamiryango ndetse ikaba izafatanya cyane na Radio y’abafaransa RFI mugutanga ibiganiro bitandukanye bivuga kumuco ubumenyi n’ibindi.

Patrick Muneza

  • Comments Off
  • 1 Star2 Stars3 Stars4 Stars5 Stars (1 votes, average: 5.00 out of 5)
  • 1969 views
  • Email Email
  • Print

Have Your Say

Comments are closed on this post.