03:51 pm - Sunday 20 April 2014

Ingengo y’imari igenerwa igisirikare muri Aziya izasumba iyo mu Burayi mu mwaka wa 2012

By Patrick Muneza - Fri Mar 09, 3:05 pm

John Chipman uyobora IISS

Ikigo Mpuzamahanga cyiga ku bijyanye n’ubushobozi bw’ibihugu mu bya politiki n’igisirikare (IISS) kiratangaza ko ku nshuro ya mbere ingengo y’imari igenerwa ibikorwa bya gisirikare  ku mugabane wa Aziya igiye gusumba igenerwa ibikorwa bya gisirikare ku mugabane w’Uburayi.

Iki kigo gitangaza ko kuri ubu hashingiwe ku ihungabana ry’ubukungu riherutse kugaragara ku mugabane w’Uburayi byahaye icyuho umugabane wa Aziya mu kuzamuka mu mafaranga agenerwa igisirikare muri rusange mu bihugu byaho.

Nkuko byatangajwe n’ukuriye iki kigo, Bwana John Chipman kuri ubu umugabane w’Aziya uzaza imbere mu mwaka wa 2012 mu bijyanye no kugira ingengo y’imari ihanitse igenerwa ibikorwa bya gisirikare.

Nyamara ariko ngo n’ubwo aya mafaranga agenerwa ibikorwa bya gisirikare ari menshi muri Aziya, amafaranga agenerwa buri musirikare ku mugabane w’Uburayi uracyari hejuru kurusha muri Aziya.

Kuba ingengo y’imari y’amafaranga agenerwa ibikorwa bya gisirikare itumbagira muri iki gihe, biraterwa n’uko kimwe mu bihugu bya Aziya aricyo cy’u Bushinwa, kuri ubu gikomeje  guha ibikoresho bigezweho kandi bijyanye n’igihe igisirikare cyabwo.

 

Ifoto: John Chipman

Patrick Muneza

Have Your Say

Comments are closed on this post.