08:45 pm - Friday 18 April 2014

Uganda:Museveni yashyize asobanura impamvu atarekura ubutegetsi.

By Patrick Muneza - Mon Feb 20, 4:09 pm

Perezida Yoweri Museveni.

Perezida w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yashyize arerura abwira abagande impamvu imutera kugundira ubutegetsi. Kuri we ati: ” Byamfashije kwihugura muri byinshi kuko ubu nsigaye ndi inararibonye mu miyoborere myiza!”

Ibi rero Museveni akaba yarabitangaje ejo mu muhango wo gutangiza Kaminuza nshya mu gihugu cya Kenya ubwo mu ijambo rye yateruye agira ati : “ibibazo by’ Afurika biterwa no kudakora ubushakashatsi bugamije uburumbuke kuri rubanda ndetse no kwishinga inama z’abanyagitugu b’abanyamahanga. Njye narazirinze none ubu ndi ku isonga mu miyoborere myiza.”

Museveni akomeza avuga ko we yabonye ibibazo Uganda yari  ifite guhera muri 86 ubwo yafataga ubutegetsi ngo ariko ubu byinshi muri ibyo bibazo bimaze kubonerwa umuti kuko byakurikiranywe bikanashakirwa umuti n’umuperezida umwe.
Aime Emmanual Ndayisenga

Museveni akomeza avuga ko we yabonye ibibazo Uganda yari  ifite guhera muri 86 ubwo yafataga ubutegetsi ati ariko ubu byinshi muri ibyo bibazo bimaze kubonerwa umuti kuko byakurikiranywe bikanashakirwa umuti n’umu perezida umwe.

Have Your Say

Comments are closed on this post.