06:12 pm - Friday 18 April 2014

Congo: Tv eshatu zahagaritswe!

By Patrick Muneza - Thu Feb 16, 2:18 pm

Minisitiri w’itumanaho Lambert Mende.

Ku munsi w’ejo  Minisitiri w’itumanaho Lambert Mende yatangaje ko ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo guhagarika isakazwa ry’ibiganiro ibitangazamakuru  3 byo mu gihugu akaba ariko yanatangaje ko hateganijwe inama hagati ya minisiteri n’abayobozi bakuru b’ibi bitangazamakuru kugirango hakemurwe iki kibazo n’ubwo ntandi makuru yabitangajeho.

Nk’uko Radio Okapi ibivuga, ibi bitangazamakuru birimo televiziyo ebyiri z’abatumva rumwe na leta  na television ya kiliziya gatolika byafunzwe ejo mu gihe kuri uyu wa kane hari  hateguwe ingendo z’amahoro zigamije kwibuka ku nshuro ya 20 ubwicanyi bwakorewe abakristu no gusaba  ko inama nkuru yabo yahozeho mu 1992 yakongera gufungurirwa imiryango.

Eugène Diomi Ndongala uhagarariye demokarasi mu ruhando rwa gikiristu akaba yabwiye abaturage ko batagomba kureka gukora izi ngendo kuko itegeko nshinga ritanga uburenganzira bwo kwigaragambya aho yagize  ati “niyo mpamvu nta muntu ugomba kubatera ubwoba muri ubwo buryo.”

Muri ibi bihe Umuryango nyafurika ushinzwe kubungabunga uburenganzira bwa muntu (ASADHO) wo wamaganiye kure  icyemezo cyo gufunga izo televiziyo ngo kuko bibangamira amategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Adeline Musema

Ifoto: Radio Okapi

Have Your Say

Comments are closed on this post.