08:15 am - Wednesday 16 April 2014

Zimbabwe :Umushinga w’Itegeko Nshinga urabuza Mugabe kongera kwiyamamaza

By Patrick Muneza - Mon Feb 13, 10:18 am

Robert Mugabe.

Umushinga w’Itegeko Nshinga rya Zimbabwe ubuza abakandida barengeje imyaka 70 y’amavuko cyangwa bayoboye manda ebyiri kongera kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

Komite ishinzwe gutegura iri Tegeko Nshinga rya Zimbabwe yatangaje ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ko yarangije gukora igice cya mbere cyaryo, kuri ubu kirimo cyigwaho n’itsinda ry’inzobere.

Ingingo yo muri iri Tegeko Nshinga ivuga ko “Nta muntu wemerewe kwiyamamariza kuba Perezida igihe cyose yatorewe manda imwe cyangwa nyinshi yaba manda zikurikiranye cyangwa zidakurikiranye, ku buryo yamaze ku ngoma igiteranyo cy’imyaka 10”, yatangiye guteza impagarara muri Zimbabwe.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru cya Leta cyitwa Herald aravuga ko iyi ngingo yibasiye ahanini Perezida Mugabe uyobora iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1980, wari wanatanzweho umukandida n’ishyaka rye Zanu PF mu matora y’uyu mwaka. Uyu Mugabe akaba azuzuza imyaka 88 y’amavuko ku itariki ya 21 uku kwezi kwa Gasyantare.

Si ubwa mbere habaho umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga ry’iki gihugu kuko no myaka 10 ishize byabayeho bikaza kunanirana kubera kutumvikana kuri iri Tegeko Nshinga ryari ryakozwe.

Ferdinand Uwimana

Have Your Say

Comments are closed on this post.