07:27 pm - Wednesday 22 May 2013

Mu Burusiya umushumba w’intama araryozwa asaga Miliyali 9!

By Patrick Muneza - Mon Feb 06, 2:13 am

Umukumbi w'intama za Stelios Parasyris.

Mu gihe Leta y’ubugereki ikomeje gushakisha hasi kubura hejuru amafaranga yo kuzahura ubukungu bwayo, umwe mu bashumba b’intama arayigomba miliyali 9 na Miliyoni 180 z’amafaranga y’URwanda.

Nyuma y’aho hatangarijwe urutonde ndakuka rw’abantu bafitiye imyenda leta y’Ubugereki ngo ubu abantu 500 nibo bashakishwa na Leta ngo bishyure ibyo bariye. Nyamara bamwe mubari abo  baherutse gutabwa muri yombi ngo bahise barekurwa nubwo bwose ngo Leta igifite urutonde rw’abaryozwa amafaranga yayo.

Ejo ku cyumweru ikinyamakuru cyandikirwa mu Bugereki Ethnos cyatangaje umwe mu bantu baryozwa amafaranga menshi kurusha abandi, uwo ntawundi ni umugabo w’imyaka 65 y’amavuko ugomba kwishyura akayabo ka miliyoni 10 n’ibihumbi 800 by’amaEuro amafaranga akoreshwa ku mugabane w’uburayi, ni ukuvuga uvunje mu manyarwanda Miliyali zikabakaba 9 na miliyoni 180  nkuko bigaragara mu mibare yashyizwe ahagaragara na minisiteri y’imari y’ubugereki.

Uyu rero akaba ngo ari umugabo w’imyaka 65 y’amavuko witwa Stelios Parasyris, umushumba wifitiye intama zigera kuri 50 nyamara mu byukuri ngo udafite umutungo ufatika wamubashisha kwishyura akayabo k’amafaranga anagana atyo nyamara Guverinoma y’ubugereki ikaba ivuga ko agomba kuyishyura kuko yagujije amafaranga asaga ibihumbi 88 by’ama Euro ni ukuvuga amafaranga akabakaba miliyoni 7 n’ibihumbi 480 y’U Rwanda, akaba ngo yaragujije mu mwaka w’ 1995 akaba agomba kuyishyura hiyongereyeho inyungu za Banki zirimo n’ubukererwe.

Patrick Muneza


Have Your Say

Comments are closed on this post.