11:51 pm - Thursday 24 April 2014

igihugu cy’Uburusiya kiri inyuma bidasubirwaho y’ubutegetsi bwa Syria.

By Patrick Muneza - Mon Feb 06, 1:51 am

Ibendera ry'Uburusiya

Kuva mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2010 Uburusiya bukomeje guhagarara ku gitekerezo cyo gushyigikira igihugu cya Syria bufata nk’imwe mu nkingi zikomeye zabwo mu burasirazuba bwo hagati, nubwo bwose ntacyo ibihugu by’Uburayi na Leta zunze ubumwe za amerika bitakoze ngo  byumvishe uburusiya ko bugomba kubifasha gufatira ibyemezo Leta ya Bachal El Assad.

Nk’uko bigaragara ariko kugeza nanubu ngo ibihugu by’uburayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika ntabwo byumva umukino urimo ukinwa na Leta y’uburusiya nacyane cyane ko ibyo Uburusiya bwashatse gukora kukibazo cya Libya byacaga amarenga y’imyifatire idahwitse mubibazo by’ibihugu by’abarabu nk’uko bitangazwa n’umwe mu bahagarariye ibuhugu by’uburayi i Moscou mugihugu cy’Uburusiya.

Nyamara ariko ngo ntibitangaje kuko igihugu cy’uburusiya gifite isoko ry’intwaro muri Syria kumafaranga atari makeya ibyo bikaba bimaze imyaka myinshi, nyamara ku bihugu by’i Burayi naLeta zunze ubumwe z’Amerika intego ntikuka, umuyobozi urasa nkana ku baturage be agomba kubiryozwa nacyane cyane ko abasaga 6000 bamaze gusiga ubuzima mu ntamabara ikomeje guca ibintu mu gihugu cya Syria.

 Patrick Muneza

Have Your Say

Comments are closed on this post.