Umuyobozi mushya wa UA yahise ashyira imbere ikibazo cya Sudani
By Patrick Muneza - Tue Jan 31, 2:28 pm
Nyuma yo gutorerwa kuba prezida w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, perezida wa bénin, Thomas Boni Yayi yahise ashyira imbere ikibazo cya Sudani.
Akimara gutorwa mu nama rusange y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika perezida Thomas Boni Yayi yavuze ijambo risaba Sudani y’amajyepfo na Sudani y’amajyaruguru gukora ibishoboka byose harimo n’ubufasha bw’ibihugu byose kugira ngo haboneke amahoro muri ibi bihugu, ubushyamirane bumaze iminsi bubigaragaramo bube bwashira.
Ku buyobozi bw’umuryango w’ubumwe bw’Afurika buhinduka buri mwaka, perezida wa Benin asimbuye prezisa wa Gineya Equatoriale Teodoro Obiang Nguema. Muri iyi nama rusange y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika yabereye i Addis Abeba muri Etiopiya mu mpera z’icyumweru gishize kandi umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki Moon nawe yagarutse ku mutekano muke urangwa muri Sudani ndetse anavuga ijambo ryatunguye benshi ubwo yarengeraga imiryango y’ababana bahuje ibitsina.




