03:39 pm - Friday 18 April 2014

Canada: Urukiko rw’i Québec rugiye gufatira icyemezo Mugesera

By Patrick Muneza - Mon Jan 23, 11:19 am

Leon Mugesera, Urukiko rw’ikirenga rw’i Québec mu gihugu cya Canada rugiye ku mufatira icyemezo.

Urukiko rw’ikirenga rw’i Québec mu gihugu cya Canada, kuri uyu wa mbere nibwo ruzafata icyemezo cyo kohereza Léon Mugesera ushinjwa icyaha cyo gushishikariza gukora Jenoside kuza kuburanira mu Rwanda.

Ku wa gatandatu w’icyumweru dusoje, abunganira Mugesera mu rubanza bari basabye uru rukiko rw’i Québec kuba rusubitse icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda kugira ngo akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe kurwanya ibikorwa by’iyicarubozo, kabanze kige ku kibazo cy’uko aramutse yoherejwe mu Rwanda atahura n’ibi bibazo by’iyicarubozo.

Abashinjacyaha b’uru rukiko ariko bo ngo ntibemera ibivuga n’abunganira Mugesera bakaba bavuga ko nta mpungenge babona z’uko Mugesera yazakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ni aramuka yoherejwe mu Rwanda.

Kuri ubu Mugesera abaye afungiwe mu kigo gifungirwamo ababa binjiye muri Canada bidakurijije amategeko kiri ahitwa Laval.

Mu minsi ishize, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga, yari yatangaje ko icyemezo cyafashwe n’urukiko rwa Quebec cyo kwigiza inyuma iyoherezwa rya Leon Mugesera mu Rwanda ari nk’igitutsi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Ubusanzwe, tariki ya 12 Mutarama nibwo Leta ya Canada yagombaga kohereza Mugesera mu Rwanda, ariko ibiro bya Komisiyo ya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya iyica rubuzo, byasabye ko iyoherezwa rye ryakwigizwa inyuma kugira ngo hakorwe iperereza ku bibazo by’iyica rubozo bivugwa.

Gusa ariko Martin Ngoga avuga ko abavuga iby’iyica rubuzo nta shingiro bifite, aho agaragaza ko u Rwanda na Loni bifitanye umubano mwiza ushingiye ku butabera ndetse n’uburenganzi bwa muntu.

Martin Ngoga yatangaje ko Mugesera niyoherezwa mu Rwanda, azahabwa ubutabera busesuye nk’ubwo abandi bakekwaho Jenoside bamubanjirije bahawe.

Muri rusange, Mugesera akekwaho ibyaha byo gukangurira abantu kwica abandi abinyujije mu ijambo yavuze mu 1992 aho yahamagariye Abahutu kwica Abatutsi bakabajugunya muri Nyabarongo ngo “basubire iyo bavuye muri Abisiniya”.

Have Your Say

Comments are closed on this post.