05:49 am - Friday 18 April 2014

OXFAM ikomeje kurebera abantu bicwa n’inzara

By Patrick Muneza - Thu Jan 19, 10:14 pm

Ikirango cya OXFAM.

Umuryango wa OXFAM urwanya akarengane n’ubukene na Save the children urengera abana byashyize ahagaragara raporo ivuga ko umuryango mpuzamahanga wagize uburangare bukabije mu gutanga ubufasha bikaba bituma abantu bo muri Afurika y’Iburasirazuba bakomeza bicwa n’inzara.

Muri raporo yiswe ‘ugutinda gukabije’, iyi miryango yagaragaje ko hashize amezi agera kuri itandatu umuryango mpuzamahanga ntacyo ukora kugira ngo urengere ubuzima bw’abantu bakomeje kuzahazwa n’amapfa.

Barbara Stocking, Umuyobozi mukuru wa OXFAM avuga ko mu Burasirazuba bw’Afurika cyane cyane mu gihugu cya Somaliya imiryango ikennye ikomejwe kwibasirwa n’inzara kubera gutinda gushyikirizwa imfashanyo zirimo iz’ibiribwa.

Agira ati : “Gutinda kw’iz’imfashanyo byatumye benshi babura ubuzima kandi twese tubifitemo uruhare gusa byakagombye kugira isomo bidusigira.”

Iyi raporo yerekanye ko ababarirwa hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 100 bapfuye bishwe n’inzara, icya kabiri cyabo kikaba ari abana bari munsi y’imyaka itanu.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yo zigaragaza ko abana babarirwa mu bihumbi 29 bari munsi y’imyaka itanu hapfuye hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Nyakanga umwaka ushize wa 2011.

Raporo kandi ivuga ko inzara yatangiye kugaragara mu kwezi kwa cumi umwaka w’2010 bikarinda bigera muri Nyakanga 2011 igikorwa cyo gutanga imfasho ku mugaragaro cy’itarakorwa.

Ikindi iyi miryango yavuze ko isi yari ikwiye kureba uburyo yajya ikumira ibibazo nk’ibi mbere y’uko birenga inkombe.

 

Patric Muneza

Have Your Say

Comments are closed on this post.